Amakuru Agezweho
Sports

U Rwanda ruzakira isiganwa rya Formula 1 African Grand Prix mu mwaka wa 2030

Perezida Paul Kagame yatangaje ko u Rwanda rugiye kwakira isiganwa rya Formula 1 African Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10, rikazabera i Bugesera mu ntangiriro z’imyaka ya 2030. Ni intambwe izagarura iri rushanwa rikomeye muri Afurika nyuma y’imyaka 30 ritahabera, rikaba rinafungura amahirwe mashya mu bukerarugendo, ishoramari no guhanga imirimo.

Mu kiganiro cyabereye i Kigali kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 13 Ukwakira 2026, Perezida Kagame yatangaje ko amasezerano yo kwakira iri rushanwa ari intambwe ikomeye ku Rwanda no ku mugabane wa Afurika muri rusange.

Yagize ati: “Uyu munsi ni uw’Afurika. Mu myaka isaga 30, amarushanwa akomeye ku isi yo gusiganwa mu modoka yabaga ku migabane itandukanye, ariko Afurika itarimo. Aya masezerano haribyo ahinduye.”

Perezida Kagame yavuze ko amasezerano y’imyaka 10 atagamije gusa kuzana iri rushanwa mu Rwanda, ahubwo ko ari n’ishoramari mu hazaza h’igihugu no mu iterambere ry’abaturage.

Yagaragaje ko uyu mushinga uzafasha mu guhanga imirimo, kongera ubumenyi, guteza imbere ubukerarugendo no gukurura ibikorwa bishya by’ubucuruzi, ku buryo inyungu zawo zizagera no ku rubyiruko.

Isiganwa rya Formula 1 African Grand Prix riteganyijwe kubera ku kibuga cyihariye kizubakwa mu Karere ka Bugesera, hafi y’Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali.

Iki kibuga kizaba kiri mu bilometero hafi 40 mu majyepfo y’Umujyi wa Kigali, kikazategurwa ku buryo cyujuje ibisabwa kugira ngo gishobore kwakira amarushanwa yo ku rwego rwo hejuru.

Kuba iki kibuga kizaba hafi y’ikibuga cy’indege bishobora korohereza abakinnyi, amakipe, abafana n’abandi bashyitsi bazaturuka mu bihugu bitandukanye baje gukurikirana iri rushanwa.

Uretse isiganwa ubwaryo, uyu mushinga utegerejwemo guteza imbere ibikorwa by’amahoteli, ubwikorezi, resitora n’ubundi bucuruzi bufitanye isano n’ubukerarugendo.

Formula 1 iheruka kubera muri Afurika mu 1993, ubwo Afurika y’Epfo yakiraga isiganwa rya Grand Prix kuri Kyalami.

Kuva icyo gihe, uyu mukino wakomeje kubera mu bindi bihugu byo ku isi, ariko Afurika ntiyongera kugira isiganwa riri kuri gahunda yemewe ya Formula 1.

Kuba u Rwanda rugiye kuryakira bizaba ari amateka mashya kuri uyu mugabane, ndetse bitume Formula 1 ikomeza kwagura ibikorwa byayo ku isi.


Ku byerekeye umwanditsi

ROSINE

Journalist🎤

Sangiza aya makuru

Izijya gusa

U Rwanda rwongeye kwegukana imidali muri Shampiyona Nyafurika y’Amagare Sports

U Rwanda rwongeye kwegukana imidali muri Shampiyona Nyafurika y’Amagare

Inkuru Yose
Masengesho Yvonne yegukanye umudali wa zahabu wa mbere w’u Rwanda muri Shampiyona Nyafurika y’Amagare Sports

Masengesho Yvonne yegukanye umudali wa zahabu wa mbere w’u Rwanda muri Shampiyona Nyafurika y’Amagare

Inkuru Yose
Cristiano Ronaldo yahagaritswe iminsi 30 anacibwa amande Sports

Cristiano Ronaldo yahagaritswe iminsi 30 anacibwa amande

Inkuru Yose