Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, aragirana ibiganiro n’urubyiruko rugera ku bihumbi 10, ruteraniye muri BK Arena i Kigali kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 21 Ukwakira 2026, mu gikorwa kigamije guhuza Umukuru w’Igihugu n’urubyiruko rwo mu byiciro bitandukanye.
Nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru Imvaho Nshya, urwo rubyiruko rwaturutse mu bice bitandukanye by’Igihugu, rukora imirimo itandukanye irimo ubuhanzi, ubukorerabushake n’ibindi bikorwa. Rurabona umwanya wo kubaza Perezida Kagame ibibazo, kumugezaho ibitekerezo no gusobanura ibyifuzo byarwo ku bibazo bireba urubyiruko n’iterambere ry’Igihugu.
Muri iki gikorwa hitezwemo ibyamamare bitandukanye birimo abahanzi Bruce Melodie, Nel Ngabo, Uncle Austin na Ish Kevin, Burikantu na Buringuni, umusizi Rumaga,Junior Giti, ndetse n’umunyarwenya Pilate, hamwe n’abandi bakora mu nzego zitandukanye.
Aba ni bamwe mu rubyiruko rwitabiriye iki gikorwa, aho na bo biteganyijwe ko bazagira umwanya wo kuganira n’Umukuru w’Igihugu, bakamugezaho ibibazo n’ibitekerezo byabo.
Ibiganiro bya Perezida Kagame n’urubyiruko si bishya, kuko mu bihe bitandukanye yagiye ahura na rwo agamije kumva ibitekerezo byarwo no kuruganiriza ku ruhare rwarwo mu iterambere ry’u Rwanda.
Mu butumwa yagiye aha urubyiruko muri ibyo bihe, yakunze kugaruka ku kamaro ko kwigira, kwihesha agaciro no kugira uruhare mu kubaka Igihugu. Yagiye arushishikariza kumva ko iterambere ry’u Rwanda risaba uruhare rwa buri Munyarwanda, aho gutegereza ko abandi ari bo bazaza kurubaka cyangwa kurugenera agaciro.
Yanagiye asaba urubyiruko gukorera hamwe, guhanga udushya no gukoresha neza amahirwe rufite, cyane cyane mu ikoranabuhanga no mu bikorwa bishobora guteza imbere imibereho yarwo n’Igihugu muri rusange.
Perezida Kagame kandi yagiye agaragaza akamaro ko gushimangira ubushobozi bw’u Rwanda na Afurika muri rusange, kugira ngo ibihugu by’Afurika birusheho kwishakamo ibisubizo no kugabanya kwishingikiriza ku mahanga.
Ibiganiro byo kuri uyu wa 21 Ukwakira 2026 biratanga umwanya wo kumva ibibazo n’ibitekerezo by’urubyiruko, ndetse no kuganira ku ruhare rushobora kugira mu iterambere ry’u Rwanda.
