Amakuru Agezweho
Politics

U Rwanda na Mauritania bigiye kurushaho gushimangira umubano wa dipolomasi n’ubufatanye mu iterambere

Ambasaderi w’u Rwanda muri Mauritania, Shakilla K. Umutoni, yashyikirije Perezida w’iki gihugu, Mohamed Ould Cheikh El Ghazouani, impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri Mauritania.

Uyu muhango wabaye ku wa Kabiri, tariki ya 20 Ukwakira 2026, mu Ngoro ya Perezida iherereye i Nouakchott, umurwa mukuru wa Mauritania. Nyuma yawo, Perezida El Ghazouani yagiranye ibiganiro na Ambasaderi Umutoni, byitabiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Mauritania, Mohamed Salem Ould Merzoug.

Ambasaderi Umutoni yavuze ko yishimiye kwakirwa na Perezida wa Mauritania, anavuga ko yaboneyeho umwanya wo kumugezaho indamutso za Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame.

Yagaragaje ko u Rwanda na Mauritania bifitanye umubano mwiza, cyane cyane mu bya politiki na dipolomasi, ashimangira ko impande zombi zifuza kurushaho kuwukomeza no kuwugeza ku bikorwa bifatika bigirira inyungu ibihugu byombi.

Mu 2022, u Rwanda na Mauritania byemeranyije guteza imbere ubufatanye mu nzego zirimo ubucuruzi, ishoramari, ubuhinzi, umutekano n’uburezi.

Gushyikiriza Ambasaderi impapuro z’ubuhagararizi ni imwe mu ntambwe z’ingenzi mu mubano wa dipolomasi, kuko bituma atangira ku mugaragaro inshingano zo guhagararira igihugu cye mu kindi.

Amakuru dukesha Ikigo cy’Igihugu cya Mauritania gishinzwe Itangazamakuru (AMI) agaragaza ko Ambasaderi Umutoni yagaragaje ubushake bwo gukomeza gushimangira umubano w’u Rwanda na Mauritania, hibandwa ku bufatanye mu nzego zifitiye inyungu ibihugu byombi.

Ku byerekeye umwanditsi

Benoit IRADUKUNDA

Benoit IRADUKUNDA is a journalist and digital storyteller passionate about news, media, and impactful storytelling.

Sangiza aya makuru

Izijya gusa

Trump yareze Alaska ashaka kuburizamo kwemeza ibyavuye mu matora ya Sena Politics

Trump yareze Alaska ashaka kuburizamo kwemeza ibyavuye mu matora ya Sena

Inkuru Yose
FRN yagarutse ku bumwe n’ingamba za politiki mu nama yahuje abayobozi bayo Politics

FRN yagarutse ku bumwe n’ingamba za politiki mu nama yahuje abayobozi bayo

Inkuru Yose
U Rwanda rwabaye urwa kabiri ku Isi mu kugira icyerekezo cy’igihe kirekire Politics

U Rwanda rwabaye urwa kabiri ku Isi mu kugira icyerekezo cy’igihe kirekire

Inkuru Yose