Amakuru Agezweho
Politics

Uburusiya bwagabye ibitero ku bikorwa remezo by’ingufu muri Ukraine nyuma y’itangazwa ry’agahenge

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yatangaje ko Uburusiya bwagabye ibitero ku bikorwa remezo by’ingufu nibura bitandatu muri Ukraine, mu ijoro no mu gitondo cyo ku wa Mbere, tariki ya 12 Ukwakira 2026, nyuma y’uko Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, atangaje ko impande zombi zumvikanye ku gahenge kagamije guhagarika ibitero ku bikorwa by’ingufu.

Zelensky yavuze ko ibyo bitero bigaragaza ko Uburusiya butagaragaza ubushake bwo kubahiriza agahenge kari katangajwe na Trump.

Nk’uko ikinyamakuru Reuters cyabitangaje, Trump yari yatangaje mu mpera z’icyumweru ko Ukraine n’Uburusiya byemeranyije kutagaba ibitero ku bikorwa remezo by’ingufu by’uruhande bihanganye.

Iryo tangazo ryatunguranye, cyane cyane kuri Ukraine n’ibihugu by’inshuti zayo byo ku mugabane w’u Burayi, mu gihe Leta Zunze Ubumwe za Amerika ihanganye n’izamuka ry’ibiciro by’ingufu.

Nubwo Trump yari yatangaje ko impande zombi zumvikanye kuri icyo gikorwa, Ukraine yakomeje gutangaza ibitero byibasiye ibikorwa byayo by’ingufu.



Ku byerekeye umwanditsi

ROSINE

Journalist🎤

Sangiza aya makuru

Izijya gusa

Trump yareze Alaska ashaka kuburizamo kwemeza ibyavuye mu matora ya Sena Politics

Trump yareze Alaska ashaka kuburizamo kwemeza ibyavuye mu matora ya Sena

Inkuru Yose
FRN yagarutse ku bumwe n’ingamba za politiki mu nama yahuje abayobozi bayo Politics

FRN yagarutse ku bumwe n’ingamba za politiki mu nama yahuje abayobozi bayo

Inkuru Yose
U Rwanda rwabaye urwa kabiri ku Isi mu kugira icyerekezo cy’igihe kirekire Politics

U Rwanda rwabaye urwa kabiri ku Isi mu kugira icyerekezo cy’igihe kirekire

Inkuru Yose