Amakuru Agezweho
Entertainment

Ubushinjacyaha bwajuririye umwanzuro wo gufungura DJ Toxxyk

Ubujurire bwatanzwe mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge tariki ya 6 Gicurasi, rubwakira kuri uyu wa 13 Gicurasi 2026.

DJ Toxxyk yakurikiranyweho ibyaha birimo ubwicanyi budaturutse ku bushake, gukora ibikorwa byerekeye ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nkabyo, guhunga umaze gukora cyangwa guteza impanuka n’icyaha cyo kwanga gupimishwa icyuma gipima alcohol.

Ibi byaha bifitanye isano n’impanuka DJ Toxxyk yakoze mu rukerera rwo ku wa 20 Ukuboza 2025, ikagwamo umupolisi, ndetse n’ibiyobyabwenge byasanzwe iwe ubwo hakorwaga iperereza.

Tariki ya 4 Gicurasi, Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwahamije DJ Toxxyk ibi byaha byose, rumukatira igihano cyo gukora imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atatu ariko asubitse mu gihe cy’amezi atandatu no gutanga ihazabu ya 1.050.000 Frw.

Nyuma y’uyu mwanzuro, DJ Toxxyk wari ufungiwe by’agateganyo i Mageragere mu igororero rya Nyarugenge yahise afungurwa.

Ubushinjacyaha bwari bwarasabye Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge gukatira DJ Toxxyk igifungo cy’imyaka ibiri no kumuca ihazabu ya miliyoni 1 Frw.

DJ Toxxyk we yemeraga icyaha cy’ubwicanyi budaturutse ku bushake n’icyo guhunga umaze gukora cyangwa guteza impanuka ariko ibyo gukoresha ibiyobyabwenge akabihakana. Yavuze ko yasabye imbabazi umuryango w’umupolisi yishe atabishaka kandi wamubabariye.

Urubanza rw’ubujurire rwa DJ Toxxyk n’Ubushinjacyaha ruzaba tariki ya 15 Gicurasi 2026.


Sangiza aya makuru

Izijya gusa

Fally Ipupa yahawe umudari w’icyubahiro muri RDC kubera uruhare rwe mu muziki. Entertainment

Fally Ipupa yahawe umudari w’icyubahiro muri RDC kubera uruhare rwe mu muziki.

Inkuru Yose
Fally Ipupa yahawe umudari w’icyubahiro muri RDC kubera uruhare rwe mu muziki Entertainment

Fally Ipupa yahawe umudari w’icyubahiro muri RDC kubera uruhare rwe mu muziki

Inkuru Yose
DJ Phil Peter yateguje igitaramo cya “Ivy Filipiano Fest” i Gisenyi Entertainment

DJ Phil Peter yateguje igitaramo cya “Ivy Filipiano Fest” i Gisenyi

Inkuru Yose