Kabuga wabaye umushoramari ukomeye mu Rwanda, yakurikiranyweho ibyaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu, bifitanye isano n’imihoro irenga ibihumbi 500 yaguze yifashishijwe mu kwica Abatutsi n’uruhare yagize mu buyobozi bwa Radiyo-Televiziyo RTLM.
RTLM yifashishwaga mu gukwirakwiza icengezamatwara rya Leta, ryashishikarizaga abantu kwanga Abatutsi no kubica. Yifashishije abanyamakuru barimo Habimana Kantano, yarangaga aho Abatutsi baherereye n’aho bihishe kugira ngo Interahamwe zibice.
Muri Gicurasi 2020, Kabuga yafatiwe mu Bufaransa nyuma y’imyaka irenga 25 yihisha ubutabera, yohererezwa Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT) kugira ngo rumuburanishe.
Muri Nzeri 2022, IRMCT yatangiye kuburanisha Kabuga ariko muri Nzeri 2023 ihagarika urubanza rwe, isobanura ko adafite ubushobozi bwo kuburana kubera uburwayi yari afite bwo kwibagirwa, kandi ko nta cyizere cy’uko ashobora gukira.
Kuri uyu wa 18 Gicurasi, Wairimu yatangaje ko ubwo Kabuga yafatwaga, byagaragaye ko yari afite pasiporo n’ibindi byangombwa yahawe n’ibihugu byinshi, ibyo bigashimangira ko umuryango mpuzamahanga wamufashije kwihisha ubutabera imyaka myinshi.
Wairimu yavuze ko Kabuga “yabaye muri Kenya n’u Bufaransa imyaka myinshi, akora ibye mu bwisanzure, abifashwamo n’umuryango we, intagondwa ze z’Abahutu ndetse n’imitungo ye.”
Muri ubu butumwa yanyujije mu kinyamakuru The Free Press, yagaragaje ko yari yiteze ko urubanza rwa Kabuga ruzatangirwamo amakuru menshi ku buryo Jenoside yateguwe, uko yatewe inkunga n’uko yashyizwe mu bikorwa.
Ati “Ariko ntibyabaye. Mu gihe Isi yari ihanze amaso urwari kuba urubanza rw’ingenzi cyane mu myaka 80, byemejwe ko Kabuga adafite ubushobozi bwo kuburana kubera indwara yo kwibagirwa. Ntiyaciriwe urubanza, atari ukubera ko ari umwere ahubwo kubera igihe yamaze yihisha abifashijwemo n’abakomeye.”
Yakomeje ati “Uru rubanza ntirwari gucirwa Kabuga gusa. Rwashoboraga kugaragaza ibihugu n’abantu bamuhaye ububasha, bakamukingira ikibaba, bakamwambutsa imipaka, bakungukira mu kubaho acecetse.”
Wairimu yatangaje ko mu gihe Kabuga yamaze yihishe ubutabera, abamutanzeho amakuru n’abaketsweho kugaragaza aho yari aherereye bishwe. Yatanze urugero rw’umunyamakuru William Munuhe wo muri Kenya wishwe mu 2003.
Ati “Kabuga yapfuye adaciriwe urubanza, dufite inshingano zo gukora uko dushoboye kugira ngo atazibukwa nk’umusaza wapfuye, ahubwo nk’umwe mu baketsweho kugira uruhare rukomeye mu gutegura Jenoside n’abaterankunga bayo.”
Wairimu yagaragaje ko abamaze imyaka myinshi bahishe Kabuga bashobora kuba baremeye ko afatwa kubera ko babonaga ko urukiko rushobora kwemeza ko atagifite ubushobozi bwo kuburana, dosiye ye igashyingurwa adaciriwe urubanza.
