Amakuru Agezweho
Politics

Urukiko rw' I Paris rwateye utwatsi impapuro z'ubujurire za Charles onana

Mu rubanza rw’ubujurire rwa Eugène Rwamucyo rukomeje kubera mu Bufaransa, urukiko rwateye utwatsi ubusabe bw’abunganira uregwa bwo gukura mu bimenyetso biri gusuzumwa umwanzuro w’urukiko ufitanye isano n’umunyamakuru n’umwanditsi Charles Onana, wahamijwe ibyaha bifitanye isano no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu iburanisha ryabaye saa tatu n’iminota 17, Sztulman yasabye ko uwo mwanzuro ukurwaho, avuga ko udafitanye isano n’ibyaha Eugène Rwamucyo akurikiranyweho.

Cyakora, abahagarariye inyungu z’abaregera indishyi n’Ubushinjacyaha bagaragaje ko uwo mwanzuro washyizwe mu rubanza kubera ibibazo byagarutsweho mu iburanisha bijyanye no guhakana Jenoside, cyane cyane nyuma y’aho hagaragajwe filimi n’amagambo ya bamwe mu batangabuhamya byashinjwaga gukwirakwiza ibitekerezo bipfobya cyangwa bihakana Jenoside yakorewe Abatutsi.

Nyuma yo gusubika iburanisha akanya gato, Perezida w’Urukiko yatangaje ko ubusabe bwo gukura uwo mwanzuro mu nyandiko ziri gusuzumwa butemewe. Urukiko rwavuze ko uwo mwanzuro ugifite akamaro mu gusobanukirwa neza impaka zimaze kuvuka muri uru rubanza.

Urukiko kandi rwibukije ko uwo mwanzuro wa Charles Onana utaraba ndakuka kuko wajuririwe, ariko ko kuba warajuririwe bidakumira ko ushobora kwifashishwa mu gutanga ibisobanuro ku rwego rw’imiterere y’impaka ziri mu rubanza.

Iki cyemezo cy’urukiko gisobanuye ko inyandiko zifitanye isano n’urubanza rwa Onana zikomeza kuba mu bimenyetso no mu nyandiko zishingirwaho mu gukurikirana impaka ziri kubera mu rubanza rwa Eugène Rwamucyo.

Dr Eugène Rwamucyo, urimo kuburana mu bujurire ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, muri 2024, Urukiko rwa Rubanda rwa Paris rwamukatiye imyaka 27 y’igifungo, ariko aza kujuririra uwo mwanzuro.

Charles Onana n'inzu y'ibitabo ye bashinjwaga amagambo yanditse mu gitabo cye cyasohotse mu 2019, aho imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu yavugaga ko yagorekeye cyangwa ahakana Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu Ukuboza 2024, urukiko rwa Paris rwaje kumuhamya icyaha cyo kugoreka cyangwa gutesha agaciro Jenoside yakorewe Abatutsi, rumucira ihazabu ndetse runategeka indishyi ku miryango yari yatanze ikirego.

Sangiza aya makuru

Izijya gusa

Perezida Paul Kagame Yasabye Abofisiye Basoje Amasomo i Nyakinama Kurangwa n’Ubutwari, Ubushishozi n’Intego Ihamye. Politics

Perezida Paul Kagame Yasabye Abofisiye Basoje Amasomo i Nyakinama Kurangwa n’Ubutwari, Ubushishozi n’Intego Ihamye.

Inkuru Yose
I Paris: Paul Kagame na Emmanuel Macron batangije urwibutso rw’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi Politics

I Paris: Paul Kagame na Emmanuel Macron batangije urwibutso rw’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi

Inkuru Yose