Shampiyona y’u Rwanda ya Basketball, BK Pro League, yungutse umuterankunga mushya, Inyange Industries, uruganda rutunganya ibinyobwa bidasembuye.
Ubufatanye hagati ya Inyange Industries n’abategura iyi shampiyona buzamara umwaka umwe w’imikino, ariko bukaba bushobora kongerwa.
Mu mwaka w’imikino wa 2026-2027, Inyange Industries izagenera amakipe yose akina BK Pro League igiteranyo cy’amakarito 9,180 y’amazi n’amakarito 1,536 y’imitobe (juice).
Uru ruganda kandi ruzagira uruhare mu itangwa ry’ibihembo bihabwa umukinnyi wahize abandi mu mukino, bizwi nka BK Pro League Man of the Match.
Ubu bufatanye buje mu rwego rwo gukomeza guteza imbere no gushyigikira ibikorwa bya Basketball mu Rwanda, cyane cyane amakipe akina shampiyona nkuru y’igihugu.
