Konti y’Ikipe y’Igihugu ya Portugal kuri Instagram yatakaje abayikurikira barenga miliyoni, nyuma y’uko Cristiano Ronaldo avuye mu mwiherero w’iyi kipe ku wa Gatatu.
Ronaldo yafashe icyemezo cyo kuva mu
mwiherero nyuma y’ikiganiro yagiranye n’umutoza mukuru Jorge Jesus ndetse na Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Portugal. Uyu mukinnyi yavuze ko igihe nikigera azasobanura impamvu nyakuri yatumye afata iki cyemezo.
Kuva mu mwiherero kwe kwaje nyuma y’uko atakinnye umukino Portugal yatsinzemo Norvège ibitego 2-1. Uyu mukino wari utegerejwe n’abakunzi benshi b’umupira w’amaguru, cyane ko Ronaldo ari umwe mu bakinnyi bakomeye b’Ikipe y’Igihugu ya Portugal.
Umutoza Jorge Jesus yavuze ko ari we wafashe icyemezo cyo kutamukinisha muri uwo mukino. Yashimangiye ko nta mukinnyi cyangwa undi muntu ushobora guhindura imyanzuro afata nk’umutoza, ndetse ko inshingano zo gutoranya abakinnyi no gufata ibyemezo bya tekiniki ari ize.Nyuma yo kuva mu mwiherero, abakoresha imbuga nkoranyambaga batangiye kwitabira cyane ibyabaye, aho bamwe bagaragaje ko bashyigikiye Ronaldo. Muri icyo gihe, konti ya Portugal kuri Instagram yatangiye gutakaza umubare munini w’abayikurikira.
Mbere y’ibi bikorwa, konti y’Ikipe y’Igihugu ya Portugal kuri Instagram yari ifite hafi miliyoni 25 z’abayikurikira. Gusa, mu masaha yakurikiyeho, iyi konti yatakaje abarenga miliyoni.
Ibi byatumye inkuru ya Ronaldo kuva mu mwiherero ikomeza kuvugwa cyane ku mbuga nkoranyambaga, mu gihe abafana bategereje ibisobanuro birambuye uyu mukinnyi yavuze ko azatanga igihe nikigera.
