Umunyabigwi Cristiano Ronaldo amaze kuva mu mwiherero w’Ikipe y’Igihugu ya Portugal, igitambaro cya kapiteni cyahawe mugenzi we Bruno Fernandes.
Fernandes, usanzwe ari umwe mu bakinnyi bakomeye b’iyi kipe, ni we wambaye igitambaro cya kapiteni mu gihe Ronaldo adahari.
Amakuru avuga ko Bruno Fernandes ashobora gukomeza kuba kapiteni wa Portugal mu gihe Cristiano Ronaldo yaba afashe umwanzuro wo gusezera burundu ku ikipe y’igihugu.
Ronaldo amaze imyaka myinshi ari kapiteni wa Portugal, ndetse akaba ari umwe mu bakinnyi bagize uruhare runini mu mateka y’iyi kipe.
Mu gihe yaba asezeye, Fernandes ni umwe mu bakinnyi bamaze kugarukwaho nk’abashobora gukomeza kuyobora ikipe mu kibuga.
