Ikipe y’igihugu ya Portugal yugarijwe n’umwuka ukomeye w’impaka nyuma y’uko kapiteni wayo Cristiano Ronaldo avuye mu mwiherero w’ikipe,mu gihe amakimbirane yavuzwe hagati ye n’umutoza Jorge Jesus.
Ronaldo yafashe iki cyemezo ku wa Gatatu tariki 30 Nzeri 2026,inama irangiye y’itangazamakuru n’umutoza Jorge Jesus ndetse n’ikiganiro yagiranye na Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Portugal, Pedro Proença.
Uyu mukinnyi w’imyaka 41 yari yasigaye ku ntebe ubwo Portugal yatsindaga Norway ibitego 2-1 muri UEFA Nations League. Jorge Jesus kandi yari yatangaje ko Ronaldo atari butangire umukino Portugal yari igiye gukina na Denmark.
Nyuma y’ayo makuru, Ronaldo yagaragaje ko yahisemo kuva mu mwiherero w’ikipe y’igihugu. Yatangaje ko igihe nikigera azasobanurira Abanya-Portugal impamvu yatumye afata icyo cyemezo, anifuriza bagenzi be amahirwe mu mikino iri imbere.
Kuva icyo gihe, iki kibazo cyakomeje kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga, bamwe bagaragaza ko bashyigikiye Ronaldo, abandi bakibaza ku hazaza h’umubano hagati ye n’umutoza mushya Jorge Jesus.
Nk'uko byatangajwe n'Ikinyamakuru Inyarwanda binyuze ku rukuta rwayo rwa facebook, abarenga miliyoni umunani bamaze guhagarika gukurikira ikipe ya Portugal.
Kugeza ubu, Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru muri Portugal ryavuze ko ikipe izakomeza imyiteguro y’imikino iteganyijwe, nubwo Ronaldo atakiri mu mwiherero.
Iki kibazo kandi cyongeye kuzamura ibibazo ku hazaza ha Ronaldo mu ikipe y’igihugu, cyane cyane nyuma y’uko ubwe atangaje ko azasobanura mu gihe gikwiye impamvu yatumye ava mu mwiherero.
