Urukiko Rwisumbuye rwa Huye rwaburanishije urubanza ruregwamo abagore babiri bavukana, Mujawamariya Gertrude na Mukampabuka Eugenie, bashinjwa ubwicanyi buturutse ku bushake, nyuma y’urupfu rwa Hatangimana Faustin wari umupangayi wa Mujawamariya.
Icyaha aba bagore bombi baregwa cyabereye mu Kagari ka Mushirarungu, Umurenge wa Rwabicuma mu Karere ka Nyanza. Bafashwe ku wa 22 Ugushyingo 2025.
Ubushinjacyaha buvuga ko aba bagore bombi bafatanyije kwica Hatangimana, nyuma umurambo we ukaboneka mu nzu yari yarafunze. Abaturanyi ngo bari bamaze kumva impumuro mbi ituruka mu rugo rwa Mujawamariya, bituma inzego z’ubuyobozi zijya kureba ibyabaye.
Urugi rw’inzu umurambo wari urimo rwafunguwe ku ngufu nyuma y’uko urufunguzo rwari rwazanywe na Mukampabuka rwananirwaga gufungura.
Ubushinjacyaha buvuga ko uburyo umurambo wabonetsemo, hamwe n’ibindi bimenyetso byakusanyijwe n’inzego z’ubugenzacyaha, bushimangira ko Hatangimana yaba yarishwe.
Uhagarariye Ubushinjacyaha yavuze ko kuba Mujawamariya ari we babanaga mu rugo, ndetse n’uko urugi rwari rukingiye inyuma, ari bimwe mu bimenyetso bushingiraho.
Ubushinjacyaha kandi bwagaragaje ko hagati ya Mujawamariya na Hatangimana hari ikibazo cy’amafaranga, bushingiye ku butumwa bugufi bwabonetse muri telefone, aho Mujawamariya yamwishyuzaga amafaranga y’inzu.
Bwavuze kandi ko nyuma y’icyaha Mujawamariya yahise ajya gucumbika mu Karere ka Kamonyi.
Ku ruhande rwa Mukampabuka, Ubushinjacyaha buvuga ko akurikiranwe kubera uruhare rwe mu kuzana urufunguzo rwari rugiye gukoreshwa mu gufungura inzu umurambo wari urimo.
Ubushinjacyaha bwasabiye aba bagore bombi igihano cy’igifungo cya burundu.
Mu kwiregura, Mujawamariya yahakanye ko yari atuye mu nzu imwe na Hatangimana, avuga ko babaga mu rugo rumwe ariko buri wese afite inzu ye.
Yemeje ko Hatangimana yari umupangayi we, ariko avuga ko yari yaramusize mu rugo ku wa 9 Ugushyingo 2025, akajya gucururiza muri butiki mu Karere ka Kamonyi.
Yavuze ko ku wa 22 Ugushyingo 2025 yahamagajwe n’umukuru w’umudugudu, amubwira ko iwabo hari impumuro mbi.
Ngo yahise ahamagara mukuru we Mukampabuka amusaba kuzana urufunguzo. Bageze aho inzu yari iri, ingufuri yarananiye, bashaka umuntu wabafasha kuyifungura, ari bwo basanze Hatangimana yarapfuye.
Mujawamariya yavuze ko nyuma yaho inzego z’ubuyobozi zamusabye kugera kuri RIB, aho yasanze mukuru we, bombi bagahita bafungwa.
Yavuze ko we na mukuru we barengana, ndetse ko abantu bashobora kuba barishe Hatangimana bagamije gutuma bafungwa.
Ku bijyanye n’amafaranga, Mujawamariya yemeye ko yigeze kwandikira Hatangimana amwishyuza amafaranga 6,000 Frw y’ubukode bw’inzu buri kwezi.
Yasobanuye ko Hatangimana yari yaramwoherereje 5,000 Frw, agasigara amubereyemo 1,000 Frw.
Nyuma yo gutanga ibisobanuro kuri ayo mafaranga, Mujawamariya yahise arira, bituma iburanisha rihagarara umwanya muto.
Yakomeje avuga ko atari kwica umuntu amuziza 1,000 Frw, ndetse ko atari gukora icyaha nk’icyo ngo asige umurambo wa nyakwigendera mu nzu iri mu rugo rw’iwabo.
Yasabye urukiko kumugira umwere.
Mukampabuka na we yasabye kugirwa umwere, avuga ko ataherukaga kujya iwabo kuko yabaga mu Mujyi wa Nyanza, ahubwo ko yahamagajwe agasabwa kuzana urufunguzo nyuma y’uko humvikanye impumuro mbi.
Urukiko rwavuze ko ruzatangaza umwanzuro kuri uru rubanza ku wa 22 Ukwakira 2026.
Mujawamariya aburana afungiye mu Igororero rya Nyamagabe, mu gihe Mukampabuka we aburana adafunze, nyuma y’uko Urukiko rw’Ibanze rwa Busasamana mu Karere ka Nyanza rumurekuye by’agateganyo.
