Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Irangamuntu (NIDA) cyatangaje ko gahunda yo gufotora abaturage basaba Indangamuntu Korana Buhanga (e-NDANGAMUNTU) isubitswe by’agateganyo.
NIDA yatangaje ko gahunda n’aho ibikorwa byo gufotora bizabera mu Mirenge bizamenyeshwa abaturage mu minsi iri imbere, mbere y’uko iki gikorwa gisubukurwa.
Iki kigo kandi cyasabye abakeneye gufotorwa kubanza kugana abashinzwe irangamimerere mu Mirenge batuyemo, kugira ngo bakosore amakuru ashobora kuba atari yo, arimo amazina, amazina y’ababyeyi, aho bavukiye, imyaka ndetse n’andi makuru ajyanye n’irangamimerere.
NIDA ivuga ko iki gikorwa cyo gukosora amakuru kigomba gukorwa mbere y’uko gahunda yo gufotora isubukurwa, kugira ngo amakuru y’abaturage azandikwe neza.
Hagati aho, gutanga no kwemeza amakuru (pre-enrollment) biracyakomeje, aho abaturage bashobora kubikorera ku rubuga rw'Irembo.
NIDA yasabye abaturage gukomeza gukurikirana amatangazo azatangwa ku bijyanye n’igihe n’aho gahunda yo gufotora izasubukurirwa.
