Sosiyete ya Google yatangaje ko yashyize hanze ikoranabuhanga rishya rishingiye ku bwenge buhangano ryitwa Gemini 4 Argon, ivuga ko ari imwe mu zikomeye cyane iyi sosiyete imaze gukora kugeza ubu.
Nubwo Argon ishobora gukoreshwa mu mirimo itandukanye ya buri munsi, harimo gukora ubushakashatsi no kwandika, Google yagaragaje ko imwe mu mbaraga zayo z’ingenzi zishingiye ku mutekano wo kuri internet, cyane cyane mu kumenya no gukemura ibibazo bishobora gushyira sisitemu mu kaga.
Kugeza ubu, Gemini 4 Argon iri gukoreshwa n’itsinda rito ry’abafatanyabikorwa ba Google bakora mu bijyanye n’umutekano, binyuze muri gahunda yiswe Fairwind Program.
Google ivuga ko iyi AI yatojwe mu buryo bwihariye kugira ngo ibashe gufasha mu kurinda sisitemu za mudasobwa, isuzuma porogaramu kugira ngo ibone intege nke cyangwa ibyuho by’umutekano, ndetse ikagira uruhare mu kubikosora.
Kimwe mu bintu bitandukanya Argon n’izindi AI ni ubushobozi bwo gukora zimwe muri izo nshingano yikoresheje, bitabaye ngombwa ko umuntu ayiyobora kuri buri ntambwe.
Ifite n’ubushobozi bwo gukora coding
Usibye ibijyanye n’umutekano wo kuri internet, Gemini 4 Argon ifite ubushobozi bwo kwandika no gukosora amabwiriza ya mudasobwa (coding), gukora imirimo ijyanye n’ubwubatsi bwa porogaramu, ndetse no gusobanukirwa ibiri mu mashusho na video ndende.
Google ivuga ko abakozi bayo batangiye kuyikoresha mu mirimo ya buri munsi, cyane cyane mu gukosora coding no gucunga imishinga minini y’ikoranabuhanga.
Iyi sosiyete ivuga ko ubushobozi bwa Argon buri guhindura uburyo abakozi bayo basanzwe bubakamo kandi bagateza imbere ibicuruzwa n’izindi serivisi z’ikoranabuhanga.
Gemini 4 Argon ije mu gihe amasosiyete akomeye mu ikoranabuhanga akomeje guhatana mu gukora porogaramu z’ubwenge buhangano zishobora gukora imirimo myinshi kandi igoye.
Google ivuga ko Argon yitwaye neza cyane mu bizamini bigamije gupima imikorere yayo, ugereranyije n’izindi porogaramu zihanganye na yo, zirimo GPT-6 Astra ya OpenAI na Fable ya Anthropic.
Iri hangana rikomeje kwiyongera, aho buri sosiyete ishaka gukora AI ifite ubushobozi bwo gufasha abantu mu bushakashatsi, kwandika, gukora coding, gusesengura amakuru no gukora indi mirimo isanzwe ikorwa n’abantu.
Gemini na ChatGPT bimaze kugira abayikoresha benshi
Google kandi yatangaje ko porogaramu yayo ya Gemini imaze kugera ku bayikoresha barenga miliyari imwe buri kwezi.
Ibi biyishyira mu rwego rumwe na ChatGPT, nayo yageze ku mubare w’abayikoresha barenga miliyari imwe buri kwezi.
Kuba Google ikomeje kongera ubushobozi bwa Gemini, cyane cyane mu bijyanye n’umutekano wo kuri internet, coding no gukora imirimo igoye, bigaragaza ko ihangana hagati y’ibigo bikomeye mu ikoranabuhanga rishingiye ku bwenge buhangano rikomeje gukomera.
