Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dominique Habimana, yasabye abayobozi n’abahagarariye
inzego zitandukanye mu Karere ka Karongi kurushaho kunoza imikorere, gushyira umuturage ku
isonga no guharanira ko serivisi ahabwa ziba nziza kandi zitangwa ku gihe.
Ibi yabigarutseho ku wa 29 Nzeri, ubwo yagiriraga uruzinduko mu Karere ka Karongi, aho
yasuye ibikorwa bitandukanye by’iterambere, aganira n’ababishinzwe ndetse n’abaturage
babibyazamo umusaruro.
Uru ruzinduko rwibanze ku kureba uko imishinga itandukanye igira uruhare mu iterambere
ry’abaturage, guteza imbere imibereho yabo no gukemura bimwe mu bibazo bibangamira
iterambere ry’akarere.
Minisitiri Habimana yabasabye kurushaho kunoza ibyo bakora, bakita ku nshingano bafite kandi
bagaharanira ko ibikorwa by’iterambere bigirira akamaro abaturage.
Yashimangiye ko abayobozi bakwiye gukomeza gushyira umuturage ku isonga, bakamwegereza
serivisi nziza kandi bagakora ibishoboka byose kugira ngo amahirwe ari mu karere abashe
kubyazwa umusaruro.
Minisitiri Habimana kandi yasabye abayobozi gukomeza gukorana n’abaturage, kumva ibibazo
bafite no gushakira hamwe ibisubizo birambye, kugira ngo ibikorwa by’iterambere bidakorwa ku
rwego rw’imishinga gusa ahubwo bigire uruhare rufatika mu kuzamura imibereho y’abaturage.
Minisitiri Habimana kandi yasuye ishami ry’Ikigo Zipline rikoresha drones mu kugeza imiti
n’ibindi bikoresho bikenerwa kwa muganga ku mavuriro n’ahandi bikenewe.
Iki gikorwa cyamuhaye umwanya wo kumenya uko ikoranabuhanga rikoreshwa mu korohereza
serivisi z’ubuzima, cyane cyane mu kugeza ibikoresho by’ubuvuzi ku bigo by’ubuzima mu
buryo bwihuse.
Uruzinduko rwabaye umwanya mwiza wo kureba ku bikorwa bitandukanye biri gufasha
abaturage kubona akazi, kongera umusaruro w’ubuhinzi, kwiteza imbere no kubona serivisi
z’ibanze, ari na ko abayobozi bibutswa inshingano bafite zo gukoresha neza amahirwe ahari mu
karere no guharanira iterambere rishingiye ku mibereho myiza y’umuturage.
