Panda ebyiri nini z’u Bushinwa, Ping Ping na Fu Shuang, zerekeje muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho zigiye gutura muri Zoo Atlanta, mu rugendo rwongeye kwibutsa benshi uruhare izi nyamaswa zigira mu mubano hagati y’ibihugu byombi.
Izi panda zahagurutse i Chengdu mu Bushinwa mu rukerera rwo ku Cyumweru, nyuma y’imyiteguro idasanzwe yakozwe kugira ngo urugendo rwazo rw’indege rugende neza. Zari zateguriwe ibiribwa birimo imigano mishya n’amapome, mu gihe abaganga b’amatungo n’abarera panda bazakomeza kuzitaho no muri Amerika.
Kohereza izi nyamaswa muri Amerika bibaye nyuma y’uruzinduko rwa Perezida w’u Bushinwa, Xi Jinping, i Washington, aho yagiranye ibiganiro na Perezida Donald Trump ku mubano w’ibihugu byombi, ubucuruzi ndetse n’ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano (AI).
Izi panda zizaba muri Zoo Atlanta ku nguzanyo ya Guverinoma y’u Bushinwa. Abakozi bo muri Chengdu n’abo muri Zoo Atlanta bamaze igihe bakorana mu kuvugurura aho zizaba, hashyirwamo ibikoresho bizifasha kwidagadura, kuruhuka no kwitwara nk’uko bisanzwe mu buzima bwazo.
Kohereza panda mu bindi bihugu si ibintu bishya ku Bushinwa. Bizwi nka “Panda Diplomacy”, uburyo bwagiye bukoreshwa mu guteza imbere ubucuti n’imikoranire hagati y’u Bushinwa n’ibindi bihugu.
Mu 1972, nyuma y’uruzinduko rwa Perezida Richard Nixon mu Bushinwa, panda zatangiye kugira umwanya wihariye mu mubano w’ibihugu byombi. Kuva icyo gihe, izi nyamaswa zagiye ziba muri pariki zo muri Amerika ku nguzanyo y’u Bushinwa.
Perezida Xi Jinping aherutse kuvuga ko panda ari “intumwa y’ubucuti hagati y’Abashinwa n’Abanyamerika”, agaragaza uruhare rwazo mu mubano umaze imyaka isaga 50.
Ping Ping, izina risobanura “amahoro”, yavukiye mu Bushinwa ku wa 17 Werurwe 2020. Izwiho kugira ibibara by’umukara bigaragara cyane bikikije amaso ndetse no kuba ishoboye kuzamuka ibiti.
Fu Shuang, bisobanura “imigisha ibiri”, yavukiye ku wa 18 Ukwakira 2020. Iyi panda yo izwiho kugira ubwoya butoya ku gasongero k’umutwe ndetse no kuba ishobora kubona ibiryo mu buryo bworoshye.
Abakozi ba Chengdu Research Base of Giant Panda Breeding bavuga ko izi panda zatoranyijwe hashingiwe ku myaka, ubuzima, imiterere ndetse n’imico yazo. Zombi kandi zasuzumwe kugira ngo harebwe ko zituje kandi zishobora kubana neza.
Zoo Atlanta si ubwa mbere yakira panda z’u Bushinwa. Panda Lun Lun na Yang Yang zabayemo imyaka myinshi, aho zabyaye abana barindwi hagati ya 2006 na 2016, mbere y’uko zisubizwa mu Bushinwa.
Kuri ubu, Ping Ping na Fu Shuang zigiye gutangira ubuzima bushya muri Atlanta, mu gihe urugendo rwazo rukomeje kugaragaza ko panda zikomeje kuba ikimenyetso gikomeye cy’imikoranire n’ubucuti hagati y’u Bushinwa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
