Amakuru Agezweho
Entertainment

Rick Ross yatawe muri yombi akurikiranyweho ibyaha byo gukubita no kuniga

Umuraperi w’Umunyamerika Rick Ross yatawe muri yombi i Miami Beach muri Leta ya Florida, akurikiranyweho ibyaha bibiri birimo gukubita umuntu no kumuniga.

Rick Ross, amazina ye nyakuri akaba ari William Leonard Roberts II, yatawe muri yombi mu gitondo cyo ku wa Kane, tariki ya 1 Ukwakira 2026, maze ajyanwa muri Turner Guilford Knight Correctional Center muri Miami-Dade County.

Inzego z’amategeko zivuga ko Ross akurikiranyweho icyaha cya felony battery by strangulation, ndetse n’icyaha cya misdemeanor battery. Icyaha cya mbere kijyanye no gukoresha imbaraga mu kuniga umuntu cyangwa kumubuza guhumeka, mu gihe icya kabiri ari ugukubita cyangwa gukoresha imbaraga ku muntu mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Amakuru yatangajwe na TMZ avuga ko ibi birego bifitanye isano n’ikirego cyatanzwe n’uwahoze ari umukunzi wa Ross, wavuze ko yamukoreye ihohoterwa. Uwo mugore yabwiye polisi ko ibyabaye byabaye ku wa 28 Kanama, ndetse ko yashyikirije polisi amafoto agaragaza ibikomere avuga ko yabitewe na Ross.

Gusa, Rick Ross ahakana ibyo aregwa. Abanyamategeko be bavuze ko akurikiranyweho ibinyoma, ndetse ko yamaze kwirega avuga ko at guilty, bivuze ko ahakana ibyaha aregwa kandi agasaba ko abantu batamufata nk’uwahamijwe icyaha mbere y’uko urubanza rurangira.

Ku birego aregwa, Ross yari afite ingwate ya $5,000 ku cyaha cyo kuniga umuntu na $1,000 ku cyaha cyo gukubita. Urubanza rwe rwo kwitaba urukiko ruteganyijwe ku wa 22 Ukwakira 2026.

Kugeza ubu, inzego z’ubutabera ziracyakurikirana iki kibazo, kandi Rick Ross ntarahamwa n’ibi byaha.

Sangiza aya makuru

Izijya gusa

Umukinnyi wa Wrestling Benjamin Satterley uzwi nka Pac yitabye Imana Entertainment

Umukinnyi wa Wrestling Benjamin Satterley uzwi nka Pac yitabye Imana

Inkuru Yose
Umukinnyikazi wa film Hayden Panettiere yitabye imana bitunguranye Entertainment

Umukinnyikazi wa film Hayden Panettiere yitabye imana bitunguranye

Inkuru Yose
Queen Elizabeth Makune yegukanye ikamba rya Miss Universe Tanzania 2026 Entertainment

Queen Elizabeth Makune yegukanye ikamba rya Miss Universe Tanzania 2026

Inkuru Yose